UBUTUMWA BWA FCLR-UBUMWE: KALINGA NI INGENGABITEKEREZO.
Niyo mpamvu dusaba abo dufatanyije mu rugamba rwo kubohora igihugu, gukora uko bashoboye bakumva, kandi bagasoma iby’umwanzi ashaka ko dukora, kugirango tutaba abapfayongo bakandagira mu mitego bazi neza aho iri.
Kalinga ni ingengabitekerezo
Umwe mu banyapolitiki b’Inkotanyi wakunzwe cyane, kandi akubahwa n’abahutu benshi bayobotse inkotanyi muri iyi myaka 20 ishize, ni uwitwa Aloyiziya Inyumba. Abenshi bavuga ko ngo yavugishaga ukuri kandi akagira umutima mwiza, kuburyo icyo yasabaga abantu gukora bahitaga bagikora, akaba ari muri urwo rwego ngo yaba yaragize uruhare mu gutuma impunzi nyinshi z’abahutu, cyane cyane izari i Burayi zisubira mu Rwanda.
Muri iyi minsi umwe mu bagabo bari barayobotse Inyumba, yasobanuye ukuntu uwo mutegarugori yavuze mu nama y’Inkotanyi, ko kuba ingoma ya cyami y’abatutsi yarashahuraga abahutu, ibishahu ikabishyira kuri Kalinga, ari imwe mu mpamvu zituma bikomeye kunga abanyarwanda; asaba ko byakwigwaho mu rwego rwa gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge. Uyu mutegarugori akimara kuvuga aya magambo, inkotanyi zahise zikwiza ibihuha ko ngo yaba ari umuhutukazi, zibonye ntacyo bimuhinduyeho zimuha utuzi arapfa.
Mbere ya 1959, kalinga yari ingoma yarangaga ubutegetsi bwa cyami, bakaba barayambikaga ibice by’imibiri y’abo umwami yabaga yishe abaziza ko bamwigometseho, cyangwa se bagize amahirwe mabi yo gupfubirana nawe yabyutse nabi. Ingoma ya cyami ikaba yari ishingiye ku bintu bitatu by’ingenzi:
- Ibinyoma n’uburyarya ndengakamere
- Ubugome n’ubwicanyi ndengakamere
- Kwikubira ubutegetsi n’ibyiza byose by’igihugu
Ukuri ni ngombwa mu bintu bijyanye n’inyungu rusange z’igihugu, kuko twagize igihe gihagije cy’abanyapolitiki barimanganya rubanda, aho ushobora kubwira umuntu uti: “ ni wowe wanyibye mfite video yawe usohoka iwanjye wikoreye ibintu byanjye,” akagusubiza ati: “ uravuga ibyo kubera ko unyangira ko ndi umunyakigali,” nk’aho ibyo bivuga ko atariwe uri kuri video ava kukwiba.
Abakiga n’abanyenduga
Twatangajwe kandi no kumva bamwe mu bavuga ko kuvuga kalinga ari ukuzura akaboze, barafashe iya mbere mu gukangurira rubanda kongera kwigaragura mu macakubiri hagati y’abakiga n’abanyenduga. Kalinga ni ingengabitekerezo: kuba umukiga cyangwa umunyenduga ntibibabuza bombi gushyirwa ku kandoyi bagakubitwa agafuni iyo kalinga yariye karungu.
Muri za 1990 intambara hagati ya MDR na MRND yatsinzwe na FPR igihugu cyuzura imiborogo; abumva rero bashaka gusubira muri iyi filimi bazashake abandi bakinnyi; kuko abaturage bari mugihugu hagati barimo bararigiswa buri joro, abandi bagashyirwa ku ngoyi, imirambo yabo tukayibona mu migezi, bakaba rero badafite umwanya wo kuririra ababo, cyangwa se kwivovota. Bakeneye gutabarwa, aho kumva ko ababasize inyuma, bamaze guteza akaduruvayo kahaye icyuho Kalinga nshya, bakibereye mu byo barimo muri za 1990.
Imigambi y’umwanzi
Mu gihe tuzi neza ko Kagame na FPR barimo bitegura kongera guteza indi ntambara mu karere, kandi abacanshuro bamushyigikiye bakaba bararangije gucura indi migambi yo kutumarira abaturage, cyane cyane impunzi ziri muri Kongo, turasaba abanyapolitiki n’abandi bose bavuga ko badushyigikiye, gufata igihe bagatekereza neza niba bumva, ibikorwa barimo muri iki gihe bihagije mu gutegura ibihe bikomeye biri imbere, cyangwa se niba bumva uturimo twa politike bakora mu mpera z’icyumweru duhagije mu guhangana na Kagame n’ibisumizi bye.
Zimwe mu ngaruka mbi z’ingengabitekerezo ya kalinga yayogoje igihugu cyacu, cyane cyane abanyapolitiki bamwe, ni imyitwarire yitiranya kuba umuyobozi no kuba umwami. Ni muri urwo rwego twongeye gusaba abanyapolitiki dufatanya muri iki gihe cyangwa se bifuza gufatanya natwe mu minsi itaha ko FDLR na PS-Imberakuri byakoze FCLR-Ubumwe kugirango ibe Ihuriro ridacibwamo ibice, kuberako abaturage bacu bari hanze y’u Rwanda no mu gihugu imbere bafite inyungu zimwe, kandi bakaba badafite igihe cyo kubyina muzunga inyuma y’abanyapolitiki bibona ubwabo, mbere yuko babona umubabaro w’imbaga nyarwanda.
Turasaba rero ko ibikorwa byose bigamije kubangamira imikorere yihariye y’ihuriro ryacu byahagarara kuko biri mu nyungu z’umwanzi, nk’uko bigaragara muri Raporo ya bamwe mu bashaka kudusenya biyise ngo ni The DRC Affinity Group(bivuga mu Kinyarwanda “Agaco gafite aho gahuriye na Congo” kandi kagizwe n’abazungu gusa). Igihe rero kirageze ngo abakorana natwe, cyangwa se bifuza gukorana natwe bahitemo niba bagomba kurwanya FCLR-Ubumwe cyangwa Kagame n’abambari be, kuko badashobora kubikora byombi icyarimwe.
Twamenye kandi ko ngo haba hari abanyapolitiki batumwe na bene madamu gusenya, cyangwe se kwigarurira Indatsimburwa ngo bazite amazina nk’ay’inka. Abo nabo turabamenyesha ko Indatsimburwa ari imfubyi zireze mu mashyamba ya Kongo no mu mu gitugu cy’inkotanyi, mu gihe bamwe muri abo banyapolitiki bari bagisangira imitsi ya rubanda na Kagame, cyangwa se biryamiye i Burayi.
Nkuko Bibiliya ibivuga, Indatsimburwa zize kubana n’ingwe mu gicumbi zitayishotoye, “zigira ubwitonzi nk’ubw’inuma, n’ubushishozi nk’ubw’inzoka,” zubaha ibikorwa ntizubaha amazina. Zishishikajwe gusa no kubohora igihugu, inshingano yazo muri iki gihe ni ukumenya akababaro k’abaturage no kugahagarika.
Abumva zigomba kubaheka, ngo zibagire abami bo kwicara aho Kagame yari yicaye, noneho bongere batsikamire rubanda, barabyina imbyino ishaje mu kinyejana kitari cyo. Abashaka icyubahiro cy’Indatsimburwa bagomba kugikorera, berekana ibikorwa byubaka ubumwe bw’abanyarwanda mu kubohora igihugu, aho kubacamo uduce kugirango bongere bayoborwe nk’intama.
No comments:
Post a Comment