IGISUBIZO CY’UMUCUNGUZI: NTA WUNDI MWAMI TUGIRA UTARI RUBANDA.
Ikibabaje nuko hari bamwe muri abo banyapolitiki bumva ngo tuba mu mashyamba bakagirango ahari koko twahindutse inguge nkuko Kagame n’abambari be bakunze kubivuga. Nibyo koko iri shyamba turarizi. Iyo dutewe n’intozi turazireka zigahaha zarangiza zikigendera natwe tugakomeza ibyacu, ariko iyo dutewe n’umwazi turamurasa. Wagirango ahari abanyapolitiki bamwe bayobewe ko iri shyamba turimo riri kw’isi kandi ko iyo imvura ihise Interineti ikora natwe tugakurikira ibya demukarasi yo kuri facebook.
Mu rwego rero rwo gukurikira demukarasi yo kuri facebook, ejo bundi naguye ku kibazo cyatanzwe n’umuvandimwe wacu Romeo, abaza niba abacunguzi bayobowe na RDI-Rwanda rwiza byagirira akamaro igihugu. Iki kibazo cyazamuye impaka ndende ku buryo n’ubu zigomba kuba zigikomeza. Gusa jyewe icyo nafashemo ngirango nsobanurire abanyaburayi ngo bumva tugomba gutegekwa n’abasivile baduhitiyemo ni iki ngiki:
- Icya mbere biragaragara ko badukurikira neza, Perezida dufite ubu ni AI ni ikilatini kivuga: ad interim bigasobanura ko ari Perezida w’agateganyo kuberako Perezida wacu w’umusivili yafungiwe akarengane iyo mu Burayi, umunyamabanga wacu nawe in AI. Abashaka rero gukorana natwe bakaba batanafata igihe cyo kumenya uko inzego zacu zimeze, bagomba kuba bigiza nkana cyangwa se ari abanebwe.
- Kudakurikira cyangwa se kutumva ibintu neza cyakora ntawabizira. Gusa icyanteye ikirungurira, ni ukumva umuntu witwa Rwaka Theobald ugomba kuba yitirwanwa n’uwo muri CNR-Intwari, kuko ntawamenya ibyo kuri facebook, ashobora no kuba ari Jack Nziza wari wigize nyoni nyinshi, avuga ngo abacunguzi bagomba kwemera kuyoborwa n’abasivili bo mu yandi mashyaka bahuriye mu mpuzamashyaka ngo kuko batagomba kuvanga igisirikari na politiki, asa nuvuga ko batayumva, ko ngo ibyo bakora cyangwa se bavuga bashaka kwihagararaho muri politiki ari ukurata inkovu. Ibi rwose ni agahomamunwa.
Numva rero nta mpungenge zagombye kubaho kuri icyo kibazo ku byerekeye uko impunzi ziri muri kongo zakomeza kwitabwaho ndetse hakabaho n’akarusho. Mbona ko igikwiye ahubwo ari ukwungurana inama kuko burya politiki niyo igena imikorere y’ingabo, ingabo sizo zigena uko politiki igomba gukorwa. Buri wese yumvise inshingano ze nta confusion nimwe yabaho. nta nagbaoaho kurata inkovu Ahubwo kuvangitiranya imirimo no kwibona muri byose nibyo bikunze gutera ibibazo ahubwo »
Nibyo koko tumaze igihe mu ishyamba ariko turakurikira, turasoma iyo bishobotse kandi tunibuka ibyo twigishijwe kuko tutayobowe n’injinji nk’uko bamwe babyibwira. Abasivili bayobora igisirikari kuberako babiherewe ububasha na rubanda. Niyo mpamvu muri ibyo bihugu birimo demukarasi mubamo abasirikari bubaha abasivili kuberako baba batowe na rubanda. Mu gihe cyo kubohora igihugu iyo nta butegetsi bwatowe n’abaturage buriho inshingano y’abasirikare ni ukurinda abaturage. Ibi nibyo tumaze imyaka 20 tugerageza gukora ntawe uduhemba, bamwe birirwa batwita abicanyi abandi bavuga ngo ntitubaho turi za baringa, none tugeze n’aho bamwe baducyurira ngo turarata inkovu. Niba natwe izacu twazitewe no kurengera rubanda.
Abantu barimo basakuza cyane muri iyi minsi ngo bashaka gutegeka ingabo z’abacunguzi ni abirirwa barata inkovu batewe no kuba barihomye ku nkotanyi zarangiza zikabatera utwatsi, bakaba nabo barimo bajarajara hanze, none bibagiwe uruhare bagize mu gufasha inkotanyi gukwiza ibinyoma byazo, ahubwo barashaka gukoresha iyo turufu mu kwigira abavugizi b’impunzi kabuhariwe. Ntawe ubabujije kuvugira impunzi ariko gutinyuka gucyurira abantu nkatwe tutigeze tuzitererana n’umunsi n’umwe ngo turarata inkovu ni ugukabiriza kandi ni ugushotorana bikabije.
Hari abakibwira ko ngo kuba barakoranye n’inkotanyi bibagira abantu beza, kubera ko ngo bituma batitirirwa ibyaha, inkotanyi n’abazishyigikiye bahora bashaka kurunda kuri buri muntu wese udashaka kuzipfukamira. Wagirango ntibakurikira ngo bumve ko na cya gipfayongo Petero Damiyani Habumuremyi kirirwaga gihakirizwa barimo bavuga ngo ni FDLR. Kuba abacunguzi twaremeye kurya duke tukoza akarenge, ntibyatewe nuko bamwe muri twe batashoboraga guhambira bakajya kuba i Burayi cyangwe bakajya guhakwa kuri Kagame, nta n’ubwo ari ibanga, hari ababikoze.
Icyo abantu nk’uyu Rwaka bagomba kumenya muri iki gihe ni uko nta wundi mwami twe abacunguzi dufite utari rubanda rw’impunzi turi kumwe muri aya mashyamba, n’abaturage bacu bari ku ngoyi mu gihugu hagati tugomba kubohora. Ntabwo rero umuntu azafata umugore we n’inshuti ze ebyiri bahurira mu kabari iyo ngiyo i Burayi ngo biyite ishyaka, ngo maze noneho bahita baza biruka ngo baje gutegeka ingabo za FDLR. FCLR-Ubumwe ifite abasivili bahagije bazi icyo bakora kandi bumva icyo barwanira.
Twavuze ko twifuza gufatanya n’abandi ntitwavuze ko twifuza gufatwa n’abandi. Igihugu nikibohoka hakaba amatora uzayatsinda azayobora ingabo niko bigenda muri demukarasi.
No comments:
Post a Comment