Friday, September 5, 2014

RWANDA: TUMENYE INDWARA IZAHAJE PAUL KAGAME.

RWANDA: TUMENYE INDWARA IZAHAJE PAUL KAGAME.

5 septembre 2014
Abantu benshi basigaye barangwa no kutita ku bintu, umuntu yarwara ugasanga tubigize nayo, iminsi igashira indi igataha, nyuma yakwitaba Imana ugasanga turaboneka ku itabaro, dushimagiza ibyiza yakoze kuko ibibi mu muco wacu bibujijwe kuvugirwa ku itabaro; ariko ntibibujijwe ko biba biriho ndetse na kenshi bikaba byaruta ibyiza yakoze. Ku bw’umuco wa Kinyarwanda rero nuwaba azi ikibi nyakwigendera yakoze, biba ngombwa ko akigumana mu mutima we, maze akaruca akarumira.
Paul Kagame n'a pas encore dit son dernier mot en RDC
Paul Kagame n’a pas encore dit son dernier mot en RDC
Njye rero ka ntanguranwe, ejo umukuru w’igihugu cyacu nazira urw’ikirago tuzamenye ikimuhitanye, abamuvuga ibyiza ntibazabura, ariko mbere yuko babimuvuga bakabanje bakamenya ikizamwica, kikica n’abandi ayobora byaba ngombwa bakagikumira inzira zikigendwa. Ntakundi rero umurwayi wacu ariwe Nyakubwahwa Paul Kagame, ararembye kandi indwara ye imaze iminsi kuburyo isa niyabaye karande, kuyivura bikaba bitoroshye kandi iyi nyâzi y’indwara ikaba irimo igenda isiga inyuma ibikomere mu banyarwanda bitandukanye bigizwe n’imfu z’abanyarwanda, ifungwa ry’abanyarwanda b’inzirakarengane, ikeneshwa ry’abanyarwanda batandukanye, ihungetwa n’ihungabana ry’abanyarwanda; mbese amaherezo indwara yibitseho izahitana benshi kandi asige ayanduje na benshi mu banyarwanda.
Nkuko rero ibi atari njye waba ubaye uwa mbere ugaragaje ko Umukuru w’Igihugu cyacu dukunda cy’u Rwanda yaba arwaye, nanjye nagumye kwitegereza, igihe kikaba gishize ari kirekire ndeba imyifatire ya Nyakubahwa Jenerali Pawulo Kagame, nibwo naje kwanzura kuri ibi bikurikira:
Umukuru w’Iguhugu cy’u Rwanda arwaye Ihungabana ry’igikatu umuntu yakwita (Troubles maniaco-dépressifs). Si iri hungabana arwaye gusa, kuko ari naryo rimuzanira urundi ruhurirane rw’izindi ndwara nyinshi, njye rero nkaba nahisemo kwibanda kuri iyi Nyirabayazana wa zose. Ubundi iyi ndwara y’ihungabana (troubles maniaco-dépressifs) uwayisobanura bwa kwira bugacya, ariko ikibanze ni ukumenya icyaba gitera inkomoko yayo, n’ubusobanuro bwayo buciriritse, kuko kugirango tubone ubusobanuro burambuye byatwara ibitabo n’ibitabo.
Ihungabana ryitwa Dépression n’iki ?
Umubiri w’umuntu ukoze mu buryo butangaje, aho umuntu yawugereranya n’imodoka. Kugirango imodoka ikore neza, n’uko buri cyuma kiyigize kigomba kuba ari nta makemwa, n’umubiri w’umuntu rero ni uko. Akarusho k’Umuntu n’uko umuntu we arangwa n’imico, imigenzereze, n’imiziririzo, imibanire ye n’abandi bahuje ubumuntu, bitandukanye n’iby’ icyuma gikorwa n’abantu (Imodoka).
Iby’iyo mico rero, imiziririzo, imigenzereze, imibanire ye n’abo basangiye ubumuntu, bimwe biva k’ubushake bw’umuntu biturutse mu gice cy’ubwonko kibishinzwe umuntu yakwita (le conscient) akabikora abigambiriye, ibindi bikaza giturumbuka bikagengwa n’icyo umuntu mu bumenyi bw’imikorere yu bwonko bwa muntu yakwita (l’inconscient et le subconscient), ndetse hakaba n’ibigenda bihindagurika bitewe n’uko umuntu agenda akura, abo babana, uburyo abaho cg yabayeho; iyo mihindagurikire yose, yaba igira umuntu mwiza cyangwa mubi ku bwa kamere, yose igengwa n’ubwonko nabwo bugakorana n’ibyo twebwe ubwacu tubushyikiriza tubishaka cyangwa se tutabishaka, ngo butubikire.
Umuntu rero akaba yakwemeza ko ubwonko bwacu, imikorere yabwo myiza cyangwa mibi, aribyo bitugaragaza imbere y’abandi abo turi bo, kuko iyo hagaragaye ubusumbane budasanzwe muri buri gice cy’ubwonko gishinzwe inshingano iyi niyi, nibwo bigaragarira buri wese ko ubuzima bwacu butagenda neza, ubwo bikitwa ko nta buringanire bubereye imikorere ubwonko bwacu dufite, ibyo umuntu yakwita (un déséquilibre mental aribyo bitanga (une dépression mentale) Ihungabana.
Dépression ifata ite ? Iterwa n’iki ? ikomoka he ?
Nkuko twabibonye haruguru, ubwonko bufite uburyo butunganya akazi kabwo, kuri gahunda isanzwe nzima, ariko nanone bukaba bufite igice bwibitseho giha nyiri ubwonko kwidagadura nta mupaka, aho umuntu nawe ashobora kububitsa ibyo ashatse, cyangwa ibije nk’impanuka bikidumbura mo, uko bije rero byaba bibi cyangwa byiza ubwonko burabyakira kabone nubwo bishobora kugira ingaruka mbi ku mikorere yabwo ndetse no k’umuntu.
Paul Kagame ahora ahangayitse yibaza uko yatikura abanzi be
Paul Kagame ahora ahangayitse yibaza uko yatikura abanzi be
Urwo ruvangitirane rero, rw’ibibitswa ubwonko iyo rubaye akajagari k’ibibi bidahwitse, nibwo biteza umwiryane, mbere na mbere hagati yabyo, nyuma bikadukira n’ubwonko nyirizina bigahungabanya imikorere yabwo. Iyo rero imikorere y’ubwonko itakigenda neza, twabonye ko aribwo umuntu ahinduka umurwayi w’ihungabana. Nubwo urwo ruhurirane rugera aho ruhutaza ubwonko, ntako ubwonko buba butagize ngo bukumire icyabuhungabanya, iyo ntambara nayo burwana ibusigira inkovu iyo bubashije kuyitsinda.
Hari igihe rimwe na rimwe bugera ku myanzuro ishimishije, bukabasha kwigobotora ibyo bizazane, ariko iyo byanze, hakenerwa inkunga y’abaganga, imiti, n’abazobereye mu ndwara z’ihungabana, aba bashobora gusubiza ibintu mu buryo iyo biba bitararengerana, cyangwa bakaba bagabanya ibizazane by’inkurikizi mbi ihungabana ry’umurwayi rishobora gutera, yaba kuri nyir’Ubwite, abamwegereye bya hafi na kure ndetse no kubimukikije byose.
Imikorere myiza y’ubwonko bw’umuntu (l’équilibre mental) itanga isura nziza y’imigenzereze y’umuntu mu bandi, iyo migenzereze igizwe n’umuco wo kutandavura, kutarengera, kudakora ibibujijwe n’amategeko, kugira ubumenyi buguhesha agaciro bukagahesha n’abo mubana, guha agaciro ibigukikije n’ibindi, ukaba ikîrore ku bashaka kukugenderaho kuko utunganye…
Paul Kagame ntatinya na gato gukaraba inkaba
Paul Kagame ntatinya na gato gukaraba inkaba
Ibyo bikitwa ko uri umuntu muzima utunganye, naho iyo bitabaye ibyo, mu bwonko hajemo gucagagurana, byitwa ko umuntu arwaye ihungabana (un déséquilibré mental ou un déprimé) iyo rero uburwayi bukomeje, bukaba karande, ubwonko burahangirikira, ndetse bikaba byaviramo umuntu gupfa no kwangiza ubuzima bw’abo babana, cyangwa se abo ashinzwe bya hafi cyangwa bya kure. Izi ngaruka tuzibona kubakorana na Général Paul Kagame, no ku banyarwanda.
Twavuze muri rusange bimwe mu byatera ihungabana, tuvuga bimwe mu byo twe ubwacu tubitsa ubwonko bikaba byabwangiza, natwe bikatugiraho ingaruka. Nkuko rero impamvu ari nyinshi ntawazivuga ngo azirangize, njye nahisemo impamvu imwe y’ingenzi muri nyinshi zikunze kugaragara ku bakuru b’Ibihugu cyane bategekesha igitugu abaturage babo. Njya guhitamo iyi mpamvu itera ihungabana bamwe mu bayobozi bakuru b’ibihugu, nabanje kunyuza ijisho hirya no hino mu bantu babaye abakuru b’ibihugu, na bamwe mu bikomerezwa byo ku Isi bahuye n’ingorane zo kurwara ihungabana; umuntu yavuga nka Idi Amin Dada, wayoboye Ubuganda…
Muri rusange rero, usanga bene aba bayobozi, bahungabanye, baba barabanje kubaho nabi mu ivuka ryabo, bagakura nabi, bakagira uburere bubi, nyuma bakanabaho bakora ibiteye isoni, bica amategeko, bakanahungabanya uburenganzira bwa bagenzi babo. Kubera imibereho mibi iba yarabaranze, bakurana IPFUNWE, umuntu yakwita Complexe d’infériorité. 
IPFUNWE =COMPLEXE: umuntu yarigereranya n’utuvungukira tw’uburozi twinshi cyane, duteza akaduruvayo mu bwonko, utu tuvungukira, iyo ushishoje ubona udusigisigi twatwo mu bimenyetso by’imibereho ya buri munsi umuntu utubitse mu bwonko bwe agenda agaragaza mu mibanire ye n’abandi.
Kubona uwibitseho utu tuvungukira tw’uburozi bwangiza ubwonko bisaba ubushishozi ndetse n’uburyo bwo kutuvumbura rimwe na rimwe busaba umwihariko w’ubumenyi bw’abashinzwe n’abahugukiwe iby’imikorere y’ubwonko n’imitekerereze ya muntu (les psychologies et les psychianalystes). Utu tuvungukira cg utumanyu tw’uburozi, inyuma twigaragariza mu ngeso zishingiye ku marangamutima ya nyiratwo agaragarira mu kwiyumvisha ko afite agaciro kari munsi y’akabandi. Nkuko tubibona, umuhanga mu Iyigamimerere n’ iyigamitekerereze y’umuntu (la pschologie) Alphred Adler 1870-1937 yavuze ko Ukwikuza k’umuntu gutangirana no kwibona uko ali by’ukuri ( La grandeur de l’homme débute quand il commence à se voir tel qu’il est.) aha rero niho ruzingiye !!
Paul Kagame yumva ari we wenyine ugira ibitekerezo byiza mu Rwanda
Paul Kagame yumva ari we wenyine ugira ibitekerezo byiza mu Rwanda
Iyo urebye imyitwarire ya Kagame Paul, yaba imbere y’abaturage yita abe, imbere y’abanyamahanga mu manama menshi ajyamo hirya no hino ku Isi, usanga Kagame Paul yiha gusobanura ibyo atazi, mu gihe injijuke zo ziba zicecekeye, ariko we ugasanga yitereye hejuru ngo aratanga amasomo muri za Univerisités kandi we atararangije n’ayisumbuye, ukabona aratanga isomo ry’ubuzima ku mibanire n’imigenderanire n’abandi, kandi we ukabona kubana n’abo basangiye ubumuntu ndetse n’abo bafatanije umugambi wo gushoza intambara yo kwica Abantu bo mu karere k’ibiyaga bigari, byaramunaniye.
Umuntu yibaza ibyo yigisha abandi bikamuyobera, none se mu by’ukuri, hari utanga icyo adafite? Ahubwo iyo nitegereje nsanga asebya abanyarwanda b’injijuke, kandi barahari benshi, noneho bigatuma amahanga, n’abareba uwo mu Perezida utayanjwa ngo arigisha Isi, badufata muri Rusange ko abanyarwanda dushobora kuba turimo abahungabanye benshi, nubwo baba batibeshye kuko Paul Kagame yahungabanije benshi cyane mu banyarwanda.
Paul Kagame arimo kwigisha aba senateri bo muri Amerika iby'iterambere
Paul Kagame arimo kwigisha aba senateri bo muri Amerika iby’iterambere
Nta kindi rero gitera Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, gukora ibyo byose kitari IPFUNWE, ryo kumva ko asumbywa agaciro n’abandi (Complexe d’infériorité). Ibyo bigaragarira muri tujambo tw’imine (Slogans ) ajya akunda gukoresha iyo afata amajambo (aho dusanga yiyita Sibomana, gukangurira abantu kwigira, kwiha agaciro, yita abantu amazirantoki, ibigarasha bicitse, ivu, ko indege ya Habyarimana Juvenal yahanuye ntacyari kirimo, ko kurasa abantu ku manywa y’ihangu ntacyo bimutwaye kuko ntacyo baricyo…), ibi byose byo gupfobya abantu no kubagereranya n’ibintu bifite agaciro gatoya cyane, ugereranije nabo aba agereranya nabyo, ni ibimenyetso by’ipfunwe ahorana, bigaragaza ko abo agereranya bamurusha agaciro kandi ko abafitiye ubwoba, noneho mu rwego rwo kwizamura mu ntera no kwiha akanyabugabo n’agaciro, agahitamo gupfobya abandi abona ko we bakamurusha, ibi bikaba byitwa Ukwicungura ( la compensation).
Paul Kagame yamye abona kayumba Nyamwasa nk'umwanzi kubera amurusha amashuri
Paul Kagame yamye abona kayumba Nyamwasa nk’umwanzi kubera amurusha amashuri
Kagame Paul, ipfunwe arikurahe, n’izihe ngaruka rimutera ndetse n’abanyarwanda muri rusange?
Tutiriwe tujya kure iyi nkuru yanyuze ku Ikaze Iwacu, iragaragaza ibihe bikomeye Général Paul Kagame yanyuzemo, bitamworoheye namba, akaba ariyo nkomoko y’Ipfunwe rizonze umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Général Paul Kagame.
 http://ikazeiwacu.fr/2014/04/26/byaturutse-i-bwotamasimbi-abicanyi-badasharamye-na-gato-igice-cya-1/
Mu by’ukuri ninaho intandaro y’ indwara y’ihungabana yakomotse, igenda ikura buhoro buhoro none ikaba imaze kumubaho akaramata, ikaba igiye gutuma yoreka igihugu cyose, abantu barebera, n’abakamuvuje bakaba birirwa bamukomera amashyi mu buswa n’uburwayi bwe bw’igikatu bumushegeshe. Mwakwibaza muti ese ni gute IPFUNWE (complexe) rya Kagame rimuviriyemo indwara igiye kumuhitana?
Paul Kagame yarumiwe pe!
Paul Kagame yarumiwe pe!
Ubundi ipfunwe rihoraho, n’abantu bararigira bisanzwe, urugero ni nkuko umwana aba yumva arushwa agaciro n’umubyeyi we, cg umunyeshuri akumva ko hari ibyo mwarimu amurusha. Ipfunwe riba cg ritera indwara y’Ihungabana, iyo imyumvire, navuga nko ku rugero natanze rw’Umunyeshuri na mwarimu we, ibaye nkibabaza cyane birenze urugero umunyeshuri, ntabifate nkibintu bisanzwe, ahubwo bikamutera umujinya no kuba yagirira nabi mwarimu, dore ko mu by’ukuri ubumenyi mwarimu amurusha aba ari iby’igihe gito, kuko umwana aba aziga nawe akagira ubumenyi nk’ubw’umwigisha we cyangwa akaba yanaburenza.
Aha twavuga ko ihungabana ryose rikomoka ku kwiyumva ko urushwa agaciro n’abandi musangiye ubumuntu kandi ibyo bikagutera intimba umujinya n’ishyari bihoraho nkuko Tubisangana Général Kagame Paul, ibi si njye ubivuga gusa n’ impuguke Adler Alphred muri Psychologie individuelle (ubumenyamitekererezemuntu, bwihariye kuri buri muntu) abisubiramo atya : « toute névrose a pour cause de départ un sentiment d’infériorité ».
Iyo umuntu, akurikije ibihe n’ubuzima Paul Kagame yanyuzemo, bigaragara ko kugirango yigirire icyizere bigoranye, k’ubwizo mpamvu, agomba guhora abiharanira, ni ukuvuga rero ko, ahorana mu bwonko no m’umutima intambara z’urudaca, aharanira kunganya agaciro nabo basangiye ubumuntu ibyo akora byose aba ari ukwicungura (compensation) mu bihe bibi yabayemo.
Iyo urebye rero, usanga inzira yo kwihesha agaciro Kagame yahisemo, ntaho yamugeza, kuko itayobora ku isoôko y’amahoro yo nzira itanga amahoro n’umutekano, kuri we, kubamwegereye no ku bimukikije; kuko imwe mu inzira nyayo yamworohereza ni ukwicisha bugufi, akemera ingorane yahuye nazo, akazivugira ahagaragara (abréaction), n’abamuzi muri izo ngorane bakamufasha kuzatura nta pfunwe kandi bakabikorana umutima mwiza bagamije gukiza Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda nawe ntabibazize ngo abanige cyangwa abakubite akandoyi.
Nk'aba bagore bakikije Kagame, bari mu batuma indwara ye idakira
Nk’aba bagore bakikije Kagame, bari mu batuma indwara ye idakira
Naho bitagenze bityo nibwo ubona tuzaguma kubona Paul Kagame ashakisha uburyo yakwizamurira agaciro, yica igiti n’isazi, avuga amangambure, asobanura ibyo atazi, arwara ibifu n’izindi ndwara z’uririra ku Ihungabana ryo mu mutwe (déséquilibre mentale ou le trouble maniaco-dépressifs) biturutse ku bitekerezo n’inzibutso mbi yashyinguye mu bubiko bw’ubwonko bwe, akaba adashaka kubigaragaza (idées refoulées); noneho muri we bikamutera ipfunwe rituma ashaka kwiremamo imyumvire imukura aho yahoze, umuntu yagereranya no kwihindura ukundi kandi bidashoboka (kuko Kagame ni Kagame mwene Rutagambwa ntashobora kuvamo Kagame mwene… (uwo tutazi).
Iyo bene uwo murakare nka Perezida wacu, mu bushobozi bw’ibikangisho afite, yishyize mu gice yumva ko asumba abandi kandi mu by’ukuri yaravuye mu busa, nkubwo umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yavuyemo, aho tubona ko amateka ye, ari uruhurirane rw’imibabaro itandukanye, nyuma akaba Prerezida w’u Rwanda, ibi bimuha kwikuza, ubwo noneho mu gushuka ubwonko bwe akiremamo inyumvire yuko arusha abandi agaciro (sentiment de supériorité ou complexe de supériorité) akigira igihangange, maze kubera gukangata, n’injijuke akazihungeta maze akazihindura injiji z’inkomamashyi (aba nibo tubona yirirwa ahonda, afunga, yica, abakomesha amashyi y’intoki n’ibirenge, n’igihe avuze ubusa, birirwa bapfukamye amavi yaramezeho amasununu kubera guhakwa no kugenda bububa nka ba Rucagu, Bazivamo, Gatabazi Jmv, Tom Ndahiro…
Col Tom Byabagamba na Gen Frank Rusagara bakomye amashyi, ariko ntacyo byatanze
Col Tom Byabagamba na Gen Frank Rusagara bakomye amashyi, ariko ntacyo byatanze
Umurwayi nk’uyu Paul Kagame, agaragazwa no kwigaragaza ko ari umukiza w’ibintu n’abantu, ariko nanone, akandi kanya , akigaragaza ko yicisha bugufi cyane kurusha abandi, yicunguza isura nziza yo kujijisha (compensation) mu by’ukuri ntabwo aba yicishije bugufi, ahubwo aba ari uburyo bwo gushaka uburyo agaragara cyane, kugirango noneho bimukuze abe ikirangirire. Umuntu nk’uyu arangwa no kugira ubwoba, gutegekesha igitugu akanda buri wese, apyinagaza uwo abonye, arangwa n’ibikorwa byo kwiyemera, guhonyora gukandamiza kugirango hatagira abazamuka bakamusumba, atinya gusubira uko yahoze, iyo ari umukuru w’igihugu avaho apfuye, mbese muri iki cyiciro cy’abafite ubu burwayi niho usanga :abanyagitugu bose, abahubutsi, abarakare n’abicanyi.
Bene aba barwayi bumva ko aribo kamara, bahora bumva aribo bagira Inama abandi, bo ntibagirwa Inama kuko mu by’ukuri bumva batunganye, kandi bakumva hagize ubagira Inama byaba ari ukongera kubacisha bugufi (gutubya agaciro bafite), ndetse unabigerageje akaba yanahasiga ubuzima, kuko babifata nk’icyaha kitababarirwa, dore ko bafata ko ari bo ukuri, agaciro, ubunararibonye n’imigenzereze myiza bibarizwaho.
Gén Jack Nziza azi neza uburwayi bwa Kagame. Niyo mpamvu yica agakiza, kagame akumva ko amushakira ikuzo
Gén Jack Nziza azi neza uburwayi bwa Kagame. Niyo mpamvu yica agakiza, Kagame akumva ko amushakira ikuzo
Ibikorwa byitwa ko ari byiza byose, nko gutanga imfashanyo, inkunga, kwiyitirira ibikombe, gushyiraho ibintu bituma bigaragara, byose bikorwa mu rwego rwo kwikuza ngo bagaragare (CECAFA-Kagame Cup ni urugero).Yewe bashobora no gukora ibitangaza batabiteguye, ndetse rimwe na rimwe bikabahira, niho usanga bamwe mu bicanyi banagera ku bintu bimwe bishimishije nko ku iterambere ry’ibihugu bayobora, aha twatanga urugero nka LIBIYA na Kadafi wayo, ariko ibi bidaturutse ku bushake bwabo, ahubwo biba biturutse ku bwoba bwabo bwo gutinya gusubira ahabi baturutse habatera complexe d’infériorité.
Kubera inzara n’imibereho baba baragize mu buzima bwabo bwabanje, iyo bageze ahari ibintu bikubira byose, bakumva nta wundi wakoraho, aha niho usanga nka Paul Kagame, asahura CONGO RDC, hagira undi musirikari uhakura ikinonko cya Zahabu cyangwa Diyama, Kagame akamufunga, amwibutsa ko atabyemerewe. Niho ujya kubona ukabona Kagame Paul aguze indege ebyiri zihenze zo kugendamo kandi n’imwe ubwayo umuryango we wose awushyizemo itakuzura.
Niho usanga Inama zose Kagame Paul ariwe ugomba kuziyobora, akakira abashyitsi baje gusura u Rwanda guhera ku banyeshuri b’ikiburamwaka kugera kubo muri za Univerisités.. Muri makeya rero, umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , ararwaye , kandi uko mbibona turakomeza kubigira imikino, dushobora rero kubona isaha n’isaha atuvuyemo tukimukeneye, twaba duhombye agiye tutamubajije, amaze kuvurwa, ku byaha yakoreye Abanyarwanda. Agiye yishwe n’indwara byaba biteye isoni ku bamubaye hafi, bamutije umurindi mu mashyi y’urufaya bahoraga bamuhundagazaho, kandi babona icyo bayakomera kidahwitse, ahubwo cyuzuyemo uburwayi n’ubushishozi bukeya cyane.
Abagore bajijutse bari mubatera inkunga ikomeye Paul Kagame mu burwayi bwe.
Abagore bajijutse bari mubatera inkunga ikomeye Paul Kagame mu burwayi bwe.
Ndongera nkebura abegereye uwo Mazimpaka mushya w’u Rwanda wo mu kinyejana cya 21, ko bakwikubita agashyi bakemera bagakubitwa nk’uko rwose n’ubusanzwe gufata umurwayi wahungabanye bidapfa koroha, ariko bakamwerekeza mu ivuriro ry’abarwayi bahungabanye m’umutwe (Indera), maze akitabwaho, akagazagaruka mu banyarwanda wenda yorohewe, afite isura nziza n’imigenzereze y’umuntu muzima usanzwe.
Abazabigerageza bazabishimirwa n’abanyarwanda, kuko uburwayi bw’Umukuru w’Igihugu butagarukira kuri we gusa ahubwo bugira ingaruka no ku banyarwanda, abaturage bo mu karere, Africa n’Isi muri rusange.

No comments:

Post a Comment