Friday, September 26, 2014

INTAMBARA Y’AKARERE MUBIYAGA BIGALI : IBIMENYETSO BIRAGENDA BYIYONGERA.

INTAMBARA Y’AKARERE MUBIYAGA BIGALI : IBIMENYETSO BIRAGENDA BYIYONGERA.


Kabila na Kagame bakomeje kwitegura intambara
Kabila na Kagame bakomeje kwitegura intambara
Yasohotse mu kinyamakuru Ikaze Iwacu twavugaga ko intambara y’akarere ishobora kuba itari kure. Mu y’indi nyandiko yacu nanone nayo yasohotse mu rurimi rw’igifaransa: Région des grands lacs: FDLR au centre du ballet diplomatique dans la région yasohotse ku rubuga rw’ikinyamakuru Ikaze Iwacu, (http://ikazeiwacu.fr/2014/09/11/region-des-grands-lacs-fdlr-au-centre-du-balllet-diplomatique-dans-la-region/ ) twagaragaje urujya n’uruza rw’amanama n’abadiplomates byari bimaze iminsi mu karere k’ibihugu by’ibiyaga bigari byose bivuga ibya FDLR.
Izo nyandiko zombi uzishyize hamwe, muri make icyo zitubwira nuko intambara ikomeye ishobora kuba igiye kuba mu karere. Iyo ntambara ikaba izaba irimo u Rwanda, Uganda na Kenya ku ruhande rumwe, ku rundi ruhande hakaba hari FDLR, RD Congo n’ibindi bihugu bishobora kuba byabatera inkunga. Impanvu RD Congo izitabaza ibihugu by’inshuti zayo kuyitabara, nuko mu by’ukuri RD Congo na Prezida Kabila bamaze gusobanukirwa ko, iyo u Rwanda n’u Buganda rutera RD Congo rugira urwitwazo FDLR ariko mu by’ukuri ibyo bihugu byombi, umugambi wabyo nyamukuru akaba aruwo gufata ubutegetsi muri RD Congo noneho bigashyiraho ubutegetsi buyobowe n’abarwandophone b’abatutsi bo muri Congo, bityo empire Hima-Tutsi ikaba igenda igendwaho.
Hari ibindi bimenyetso bigaragaza ko intambara iriho itegurwa tugira ngo tugeze ku banyarwanda n’abandi bakurikiranira hafi ibibera muri aka karere k’ibihugu by’ibiyaga bigari muli Africa:
1. Mu nkuru yasohotse ku rubuga rw’ikinyamakuru Rushyashya muri uku kwezi kwa Nzeri: « M23 yihanangirije Kabila bwa nyuma bitaba ibyo ikagaba igitero.» (http://m.rushyashya.net/amakuru/mu-rwanda/m23-yihanangirije-kabila-bwa-nyuma.html ). Muri iyo nyankiko “Bertrand Bisiimwa umuyobozi wa M23 mu itangazo yageneye abayobozi b’aka karere k’ibiyaga bigari ryasohotse ku itariki ya 8 Nzeri 2014 yongeye kuvuga ko igihugu cya RD Congo kirengagije nkana gushyira mu bikorwa amasezerano agamije kugarura amahoro ku barwanyi b’umutwe wa M23 ndetse banirengagiza andi masezerano yasinywe mu 2009 hagati y’iki gihugu n’icyahoze ari umutwe wa CNDP na leta ya RD Congo. »
Umuyobozi wa M23 yunzemo avuga ko: « kutubahiriza iri tegeko bishobora gutuma aba bagenerwaga imbabazi n’iri tegeko bishobora gutuma basubira mu ntambara bitabaturutseho ndetse ko baramutse bayisubiyemo nta rutangira ishobora kuboneka yatuma bayihagarika kandi ko batagirira impuhwe ubutegetsi bwa Kabila. »
Kuri ayo magambo yavuzwe na M23, iyo hiyongereyeho ko abarwanyi ba M23 bari barahungiye mu Rwanda no muri Uganda, ubu baburiwe irengero, kuburyo MONUSCO ubu yatangiye kubikoraho iperereza; ntagushidikanya ko abo barwanyi bagiye kongera kwisuganya kugira ngo noneho bagabe ibitero simusiga nkuko babyivugiye. Ibyo rero bishobora kuba mu mezi ari imbere, bashyigikiwe na Leta y’u Rwanda niya Uganda; cyane cyane ko Leta y’u Rwanda izaba yitwaje ko FDLR yanze gushyira intwaro hasi.
Iyo ipoteze (hypothèse) yo kongera kubura imirwano, ikaba nanone ishimangirwa n’inkuru ikinyamakuru Ikaze Iwacu kimaze iminsi gitangaza mu minsi yashize kivuga: ubuhisho bw’intwaro nyinshi za gisirikari buherutse kuvumburwa muri Kivu, n’abacengezi ba M23 cyangwa b’abanyarwanda baherutse gufatirwa muri biriya bice bya Masisi ho muri Nord Kivu.
2. Inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Uganda Chimpreports mu cyongereza (http://chimpreports.com/museveni-kagame-kenyatta-to-discuss-drc-turmoil.html ) ikavugwa mu kinyarwanda n’ikinyamakuru Rushyashya (http://m.rushyashya.net/politiki/kagame-museveni-kenyatta-mu-nama.html ) yatumenyesha ko mbere y’uko batangira inama rusange ya Loni yabereye i New York kuva kuri 22 Nzeli 2014, aba Perezida, Museveni wa Uganda, Kagame w’u Rwanda na Kenyata wa Kenya, bahuye mu nama y’umutekano yo mu rwego rwo hejuru biga ikibazo cy’umutekano muri RD Congo no ku kibazo cya FDLR. 
Amerika nayo ntirashirwa
Amerika nayo ntirashirwa
Aha twibutse ko Museveni yari aherutse mu ruzinduko muri Tanzaniya aho yabonanye na Prezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete. Abakuru b’ibihugu batatu bari kwiga ku kibazo cy’umutekano muri RD Congo ariko nyirubwite Perezida wa Congo atari mo! Aha biteye kwibaza. Twe turabona ko muri iyo nama bariho barebera hamwe aho ingabo zabo zigeze mu myiteguro yo gutera RD Congo na FDLR.
3. Loni na Leta z’unze ubumwe z’Amerika bikomeje kotsa igitutu FDLR bavuga ko byanze bikunze igomba kugambwaho ibitero igihe tariki ntarengwa ya 2 Mutarama 2015 izaba itararangiza gushyira intwaro hasi. Ibyo byongeye kuvugwa n’umunyamabanga mukuru wa Loni Bwana Ban Ki Moom (http://chimpreports.com/fdlr-threat-takes-centre-stage-at-un-meeting.html
Hagati aho ariko, inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Umuseke (http://www.umuseke.rw/tanzania-ntishyigikiye-ko-fdlr-iraswaho-igiye- yahawe-kitageze/ ) iyikesha ikinyamakuru cyo muli Tanzaniya cyitwa The Citizen, ivuga ko, nkuko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bo muri Tanzaniya utarashatse ko bamuvuga izina yatangaje ko: « Uruhande turiho (Tanzaniya) ni uko tudashyigikiye ingufu za gisirikare (mu kurwanya FDLR) mbere y’igihe ntarengwa cyashyizweho…nyuma y’icyo gihe tu (Tanzania) zafata undi mwanzuro».
4. Ihinduka rikomeye ryabaye mu myanya hafi ya yose y’ubutegetsi mu ngabo za RD Congo, mu cyumweru gishize, nayo n’ikindi kimenyetso kigaragaza ko na RD Congo ishobora kuba iteganya ko hagiye kuba imirwano ikomeye mu gihugu cyabo. Intambara iyo ari yo yose izaba muri RD Congo mbere y’amatora ateganijwe muri icyo gihugu muri 2015, Perezida Josefu Kabila ayifitemo inyungu, kuko izatuma ahagarika processus ya demokarasi y’amatora yitwaje ko igihugu kiri mu ntambara. Ibi ni nako byagenda i Burundi igihe u Burundi bushobora kuba nabwo bwaba buri muri iyi ntambara y’akarere. 
5. U Rwanda rwo rero urareba ukabona ko iyi ntambara rwayiteguye kuva cyera. Dore ibimenyetso:
  • U Rwanda ruvugwa ko ari kimwe mu bihugu bifite ingabo zirwanira ku butaka zikomeye muri aka karere. Ntabwo twashoboye kumenya umubare w’abasirikari u Rwanda rufite cyangwa ibikoresho bya gisirikari rufite. Ariko kubera igihugu kimaze imyaka n’imyaka mu ntambara, kuva muri 1990, ntabwo bitangaje ko u Rwanda rufite abasirikare bamenyereye kurwana.
  • U Rwanda rwari ruherutse gukubura inzego za gisilikari. Abakekwaho kuba badashigikiye FPR bahabwa amaruhuko.
  • Indege za gisirikari za kajugujugu zagiye zigurwa muri iyi myaka ishize
  • Ihindurwa rya Premier Ministre na Gouvernement riherutse kuba
6. Ku byerekeye Uganda, kwitegura intambara nabyo byatangiye cyera. Muli 2012, ikinyamakuru The independent cyigeze kubaza giti : Kuki Museveni ari mu kubaka igisirikari gikomeye kurenza ibindi mu karere? Why is Museveni building region’s strongest army? (http://www.independent.co.ug/cover-story/5554-why-is-museveni-building-regions-strongest-army
Igisubizo cy’iki kibazo ntabwo tuzatinda kukibona. Iki kinyamakuru kivuga ko Museveni muri 2011, Uganda yatambutse Kenya ku mafaranga agura intwaro. Kivuga ko, ku nshuro ya mbere, Uganda yatambutse Kenya, aho yakoresheje (Uganda) amadollars 1.02 miliyali mu kugura intwaro mu gihe Kenya yo yakoresheje amadollars miliyoni 735. Ibyo bimenyetso byose biragenda bitwereka ko intambara iri mu gututumba muri aka gace k’ibiyaga bigari, ariko ntawushobora kumenya uzayitsinda, cyangwa uko izarangira. Uko biri kose izasiga ihinduye ibintu byinshi, kandi ihitanye n’abantu benshi birunvikana.
Tuzakomeza kugenda tubagezaho uko ibintu bigenda bihinduka mu karere k’ibihugu by’ibiyaga bigari, n’ingaruka bishobora kugira ku banyarwanda muri rusange ariko cyane cyane ku bavandimwe bacu b’impunzi ziri mu mashyamba ya Congo.


Jotham Rwamiheto
Montréal, Canada
Impirimbanyi ya Demukarasi: Imbunda yanjye ni ikaramu, amasasu yanjye ni ibitekerezo.

No comments:

Post a Comment