Igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyatuitse gihitana umusore w’imyaka 18, gikomeretsa abandi babiri mu Rwabayanga, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye kuri uyu wa Gatanu saa sita.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SSP Hubert Gashagaza, yatangarije IGIHE ko iyi gerenade yaturitse ubwo umusore usanzwe ari umushumba yahiraga ibyatsi mu gashyamba, anatoraguramo ibyuma (bakunze kwita inyumu).
Gashagaza yavuze ko iyi gerenade yakomerekeje bikomeye uyu musore imusandaza amara, ahasiga ubuzima, inakomeretsa umugore n’umwana we bari banyuze hafi aho mu gisambu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko mu minota mike, ubuzima bwakomeje nk’uko bisanzwe.
Ubwo twamubazaga niba iyo Gerenade yari nshya cyangwa se yari ishaje, yatubwiye ko bigoye kubimenya, kereka iyo haba hari uwabashije kuyibona itaraturika.
Gashagaza yasabye abantu bose kwitondera ibyuma batazi, byaba ibyo batoragura cyangwa bahura nabyo mu mirima, kuko bigoye kwemeza ijana ku ijana ko ibisasu byakoreshejwe mu gihe cy’intambara byashize burundu aho byajugunywaga hirya no hino.
No comments:
Post a Comment