KAGAME YICA ABATURAGE BO MU BWOKO BW’ABAHUTU IBICE BY’IMIBIRI YABO IGACURUZWA MU BUSHINWA NO MURI ISRAHELI.
13 septembre 2014
Aragira ati: « imfungwa zimaze igihe zibura! Zarishwe kandi ibihimba by’imibiri yabo bigurwa n’abashinwa. Ibi n’ibintu bimaze igihe ari ibanga ariko kuri twe byaramenyerewe kuko imfungwa zitagira umubare, zakomeje gutwarwa zibeshywa ko zifunguwe kugeza aho noneho bazaniye TIG bemeza ko babafungura hanyuma bagakora imirimo nsimbura gifungo. Uwo mugambi wari ugamije noneho kumvisha abantu bose ko ibintu bigenda neza ».
Akomeza agira ati: « Perezida Kagame ngo agurisha ibice by’imibiri y’infungwa akaba yarababajwe cyane n’impanvu aba DMI badahamba neza ibisigarizwa by’imibiri yabo, abasirikare ngo barabyandarika bikaboneka none yongereye ingabo mu bashinzwe kurinda amagereza. Imibare imaze iminsi igaragara mu binyamakuru y’ibihumbi 16,000 ndetse n’ibihumbi 30,000 birenga, za DMI zarabatwaraga zamara kubageza aho babakuriramo imitima, impyiko n’ibindi bice by’imibiri » zikabahamba.
Twamubajije ku byerekeranye n’imirambo yagaragaye muri Rweru niba ifitanye isano n’ubwo bwicanyi, atubwira ko bikorwa n’abasirikare benshi kandi batandukanye mu buryo bwinshi ariko bose boherezwa n’abashinzwe umutekano. Ibyo kandi bikaba byanemejwe na leta ya Kigali ko abasirikare basaga 70 balimo aba Ofisiye 40 bagiye kwimurirwa mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa nk’uko byarangije kwemerwa n’Iteka rya Perezida wa Repubulika. Iri teka rivuga ko abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda bimurirwa mu mwuga w’ubucunga gereza mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa nk’uko byemejwe ku wa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2014.
Abadutangarije iyi nkuru yuzuye ubu bugome bw’indegakamere bwo kwica imfungwa banemeza ko abasirikare bagiye kwoherezwa mu bashinzwe imfungwa kugirango imigambi mibisha yabo yo kwica imfungwa ndetse no guhisha iryo banga ryo kugurisha ibice by’imibiri yazo ikomeze nta nkomyi. Twegereye inzobere mu buvuzi itubwira ko ari byo koko abashinwa basanzwe bagura ibice by’imibiri y’abantu ngo mu gihugu cy’Ubuhinde, leta isigaye yarabihagurukiye kuko naho byarakorwaga.
Umwe mu baturage bo mu mugi wa Kigali wavuganye n’umunyamakuru w’Inyenyerinews, yatubwiye ko abashinwa basigaye ari benshi cyane i Kigali muri aya magambo: « Baba buzuye ahantu hose muri Kigali, kenshi bagendana n’abaganga hamwe n’abasirikare; kandi hari n’abagaragara mu mugi ari abubatsi ndetse nibo bubaka amazu menshi ya leta. Mu bitangaza bikomeje kwibazwaho n’ukuntu imfungwa zagiye gukora imirimo nsimbura gifungo ibihumbi 30,000 ndetse n’abaturage ibihumbi16,000 babuze; n’ikibazo gikomeye kubona leta ntacyo yakoze ngo ibikurikirane ahubwo ikinumira! »
- Imfungwa nyinshi zari zisanzwe zikurikiranwa ho ibyaha bikaze birimo na jenoside, ni gute babura leta ikinumira koko?
- U Rwanda ruri muri East African Community ndetse bafite amasezerano yo guhererekanya inkozi z’ibibi, bivuga ko niba abo bantu batakiri mu Rwanda nibura Polisi y’u Rwanda iba yaravuganye na Polisi z’ibindi bihugu bagashakisha ariko ahubwo baricecekeye!
- Abasirikare kwoherezwa gukorera muri za gereza, usibye Gen Rwarakabije, ubundi nta musirikare wari ushinzwe imfungwa none huti huti abasirikare 74 barimo n’aba ofosiye bakuru boherejwe kuyobora abashinzwe za gereza!?
- Bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bakomeje kwemeza ko nta muntu n’umwe wabuze ariko Gen Paul Rwarakabije we yemeza ko imfungwa zabuze.
- Imirambo yabonetse muri Rweru leta ya Kigali yayihakanye itaranareba iyo ariyo!
- Abantu bakomeje kuvuga ko ababuze ababo bakomeje kwiyongera, bikaba binemezwa na radio BBC ndetse n”Ijwi ry’Amerika.
Source: Inyenyerinews, BBC Gahuzamiryango
No comments:
Post a Comment