RWANDA: KUBONEKERWA BAMBAYE IMYENDA YERA NGO YANDITSEHO « FDLR MOUVEMENT », GUTUMYE RGB IFUNGA ITORERO RYA EPEMR.
Nkuko bisanzwe bigenda mu Rwanda iyo ibikonyozi bya FPR byakwikomye biruhuka bikwivuganye cyangwa biguhinduye mayibobo. Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Isange.com, havugwaga ukuntu bamwe mu bayoboke ba EPEMR, bari batangaje ko bitandukanyije na EPEMR, ariko mu by’ukuri ni DMI yari ibiri inyuma, kugira ngo izabone uko isenya burundu EPEMR, maze Pasiteri Gasarasi asigare wenyine. Nyuma y’itekinika rirerire, DMI yashoboye kugera ku ntego yayo, yo guhagarika burundu itorero rya EPEMR, kubera ko RGB yatangaje ko EPEMR yatswe uburenganzira yari yarahawe bwo gukora kumugaragaro. Nkuko byatangajwe na Igihe.com:
http://www.igihe.com/iyobokamana/amadini/article/leta-yimye-idini-rya-epmr-ry
« Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB) cyandikiye idini rya EPEMR (Eglise de Pentecote Emmanuel au Rwanda) ryashinzwe n’abiyomoye kuri ADEPR ibaruwa irihakanira guhabwa icyangombwa cy’agateganyo. Ibaruwa RGB yandikiye EPEMR igaragaza ko nyuma y’ibaruwa iri dini ryanditse kuwa 13 Kamena 2014 risaba icyemezo cy’agateganyo cy’iyandikwa, hari ibyo ryasabwe gukosora ariko ntiryabikora.
Umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase, yanditse avuga ko ashingiye ku ngingo ya 19 n’ iya 27 by’itegeko rigenga imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku idini, Ikigo gishinzwe imiyoborere myiza cyasanze EPEMR itujuje ibiteganywa n’ amategeko, afata umwanzuro wo kutayiha icyemezo cy’agateganyo cy’iyandikwa yasabye ».
Imbarutso y’ibi byose ngo yabaye igiterane abakristo ba EPEMR bakoreye i Nyamagabe, mu cyahoze kitwa Gikongoro, maze ngo baza kubonekerwa bibona ngo bose bambaye imyenda yera de yanditseho ngo « FDLR MOUVEMENT ».
Abakristo ba EPEMR mu giterane i Nyamagabe ngo barabonekewe, bibona bambaye imyenda yera yanditseho FDLR Mouvement
No comments:
Post a Comment