Thursday, August 21, 2014

Tureke amacakubiri nibwo tuzashobora Kagame.

 Impamvu itumye nandika iyi yanndiko n' ibintu nagiye mbona mu banyarwanda baba hanze . Abanyarwanda baba hanze nanubu  bamwe ntabwo baribamenya icyatumye bahunga cyangwa ikibahejeje hanze . Nasanze ikintu gituma abanyarwanda badataha iwabo ariko bakomeje kwicamo ibice . Nasuye abanyarwanda benshi muri amerika nzanga munyagire iri  mu bantu bose . Niba runaka atumvikana na runaka  ungasanga hari abandi bahita bafata  uruhande kandi batazi nicyo bapfa . Naje gushishoza nzanga abantu baca amacakubili mu banyarwanda bari hanze hari inyungu zindi bashobora kuba bafite abandi bakabakurikira batazi icyo bakurikiye. Abenshi baca amacakubili mu banyarwanda baba mumahanga abenshi babaye mu Rwanda bamwe muri bo banyuze muri cyakigo cya FPR cyo kubacengezamo amatwara ya FPR  abandi ugasanga bahora mu Rwanda uko bishakiye.  Banyarwanda muri hanze ndabasaba gushishoza niyo waba wari usanzwe uzi uwo muntu mbere , ariko mbere yo kumwizera uzabanze umenye neza ko ataba yaroherejwe na FPR kubaneka .

Reka ndangize ubu butumwa nsaba abanyarwanda baba mu mahanga aho bari hose gukora uko mushoboye mukamagana abo bantu babacomo ibice , uzaza akubwira amagambo ateranya ntuzatinye ku mubwira ko amagambo ateranya utayaashyigikiye. No kugirango abo bantu tubace intege byaba byiza guhamagaza abanyarwanda bose mwaba mu bana ugashyira uwo muntu ahagaragara . Guhishira umuntu utifuriza impuzi y' umunyarwanda amahoro nawe naho waba utaniye nuwo mukozi wa FPR.


Murakoze

Iyamuremye Damien .

No comments:

Post a Comment