M23 yaba yongeye kubura imirwano n’ingabo za Congo
Share
Imirwano
ikomeye yongeye kubura mu Burasurazuba bwa Congo mu minsi ishize ndetse
bikaba bikekwa ko yaba yatejwe n’abarwanyi bashobora kuba bafite aho
bahuriye n’umutwe wa M23. Iyi mirwano ikaba yarahuje aba barwanyi
n’abasirikare ba Leta ya Congo.
Ibi bikaba byemejwe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye uri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
- Umuyobozi wa M23, Brig Sultani Makenga
Umuyobozi w’ingabo za Monusco, Dos Santos
Cruz yatanze amabwiriza yo kwifashisha umutwe wa gisirikare wo gutanga
ubufasha ku bibazo by’umutekano muri aka karere by’umwihariko mu
guhashya M23. Uyu mutwe bikekwako waba ari uwa M23 warashe inshuro
zirenga imwe ku birindiro bya Monusco kuri uyu wa gatanu.Kugeza ubu, nta
makuru aratugeraho kucyo M23 yaba ivuga kuri ibi.
Amakuru akomeza avuga ko umwe mu bayobozi ba
M23 yaba yarasubiye muri Congo rwihishwa mu gutangiza imirwano
bushyashya ku buyobozi bwa Leta ya Congo.
Umutwe wa M23 wari wafashe icyemezo cyo kuva
mu birindiro byawo umwaka ushize nyuma yo kugabwaho ibitero n’ingabo za
Leta ya Tanzania ndetse n’iza M23. Umutwe wa M23 wari wafashe icyemezo
cyo gushyira intwaro hasi umwaka ushize.
Bayobowe na Brig Sultani Makenga, abarwanyi b’uyu mutwe batangiye guhungira muri Uganda ndetse no mu Rwanda.
Nyuma nibwo baje kurambika intwaro hafi bagamije gushakira umuti wa Politiki ibibazo byari byugarije Congo.
Gusa, M23 yihanangirije Leta ya Congo ivuga
ko yananiwe gushyira mu bikorwa ibigenwa n’amasezerano ya Kampala ndetse
n’aya Nairobi.
Uyu mutwe urashinja Repubulika Iharanira
Demokarasi kwica bamwe mu banyamuryango bawo bagiye batabwa muri yombi
mu buryo bwihariye n’inzego zishinzwe iperereza muri Congo hagati ya
Nyakanga 2012 na Kanama 2013 mu bice bitandukanye by’igihugu.
“Ntabwo duca ku ruhande, nta bwoba dufite, tubabajwe na raporo nshya yerekana uko imfungwa z’intambara zagiye zicwa n’inzego zishinzwe iperereza za Kinshasa.” Ibi akaba ari ibyatangajwe n’umuyobozi wa M23 Bertrand Bisiimwa mu gitondo cyo kuwa mbere.
Yongeye ho ati:“Ubwicanyi bwabaye hagati ya Nyakanga na Kanama 2014. Abo abishwe bari abasirikare bahoze muri CNDP nyuma baza kwinjizwa mu ingabo za Guverinoma ku mpamvu z’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono muri tariki ya 23 Werurwe 2009 hagati ya CNDP na Guverinoma ya Congo.”

Bisiimwa yakomeje avuga ko abandi basirikare
bishwe harimo abahoze mu ingabo za CNDP bafatiwe i Goma, Masisi na Beni
hagati ya Gicurasi 2012 na Kanama 2013 bakekwa kuba bari muri M23.
Amakuru atandukanye akaba avuga ko intambara ishobora kongera kubura mu Burasirazuba bwa Congo bundi bushya.
No comments:
Post a Comment