Banyarewanda banyarwandakazi ya ngoma y Umwanzi ikomeje kutwica
nkibyana byinyoni bakurira mumagi igihe bashakiye. Mukwezi kwashize ubwo
uwali Executive wa Muhoza mu Ruhengeri yishwe abohewe amaboko inyuma
ngo yalimo afatanya na FDLR byari bikurikiye abandi bantu besnhi bamaze
iminsi batundwa muntara y’Amajyaruguru nahandi henshi mugihugu. Abantu
![]() |
Mayo wa Musanze Mpembyemungu |
barafashwe barenga ibihumbi 20 muduce twa Muhoza, Nyakinama,
Akimpundu, Gatovu, Buhoma, Mukamira, Kora, Kinyangagi, Busasamana,
Kabatwa, Jenda, Rwankeri, Kabyaza, Rwinzovu, Mugogo, Shingiro, Gataraga,
Nyarugina, Bisate, RondPoint, Nyange, Nkumba, Cyanika, Bukonya, Burera,
Gakenke, Nyabihu, Shyira, Vunga, nahandi henshi mumajyaruguru. Ariko
abanyeshuli twigana hano muli Kaminuza i Butare nawe yandondoreye
amazina menshi yabantu baturanye bashimuswe na FPR hagati yukweizi kwa
Gatatu nukwa Gatandatu uyu mwaka. Ariko iyi nyandiko irarebana nabantu
duturanye mukagari ka Kabyaza. Ndagerageza gukoresha amazina asanzwe
atari ayo FPR yatuzaniye kugirango abadaheruka mu Rwanda baze kumenya
aho ndimo kuvuga. Twe abantu ba Musanze turasaba Mayor Mpembyemungu
kutubwira aho abantu bacu twabuze bari. Gufatanya kwe ninyenzi bitumaze
kubana.
ISHIMUTA RYABATURAGE BA KABYAZA MUCYAHOZE ARI COMMUNE MUKINGO
Izina ryanjye ryo mumupira wamaguru ni Zeze. Aka kazina nagahawe
nabana twigana kuko iyonaknaga umupira nkiri muto nakundaga gucenga
mvuga ngo Zzzzz. Ubwo Zeze rirampama. Iki sicyo cyanzinduye ahubwo
nazinduwe no gutabariza abaturanyi banjye bari mukaga. Ntagushidikanya
ubutegetsi bwa FPR hano iwacu tucyita ubutegetsi bw’Inyenzi iyo
twifungiranye munzu kandi abana bamaze kuryama butumereye nabi cyane.
Bamaze imyaka myinshi batwica ariko muruyu mwaka wa 2014 watuziye nabi.
FPR yaraje igenda itoragura abantu binzirakarengane abesnhi biganjemo
abarimu kuko ubu nibo bantu dufite bitwako bize maze sukubashiraho
iterabwoba nokubatoteza karahava. Ikintu baturega burimunsi ngo nuko
bamwe mubavandimwe bacu bali muli FDLR ngobakaba bafite ikibazo ko
tubaha information zaho inkotanyi ziherereye ndetse tukaba
twanarabaguriye na za mobile bakaba batuvugisha. Ikindi FPR iturega ngo
nuko tutitabira ibikorwa byayo byubugambanyi. Ngo tukaba tudatanga
imisanzu ya FPR.
AMWE MUMAZINA YABANTU BAMAZE GUSHIMUTWA NA FPR BATARABONEKA
Muli make rero hano iwacu abantu bari batunzwe no guhinga ibirayi
none FPR yabidukuyeho. Yaravuze ng tugomba guhinga ibyo izaba itubwiye.
Ubwo rero umusaruro wacu waragabanutse. Habimana
Jean 31, Nyiransengiyumva Marie Aimee 24, a university student,
Sindikubwabo Benoit (42 Engineer, Habarushaka Ladislas 31 (teacher),
Mukamugisha Susane 27,( a nurse), Kanyamibwa Christopher 33,
(businessman), Mugisha Jacques, 27 (student), Kamanzi Ildephonse, 28,
(teacher), Bigirimana Samwel, 31 (teacher), Habarugira Jean de Dieu 40,
(Businessman), and Nyirakamana Lydie, 27 (university students).yabo Aba
bose bazirako bagize ibirarane mumisoro batanga mucyama cya FPR.
Turasaba Madame Mpembyemungu Winifrida kutubwira aho aba bantu we na FPR
babashize.
![]() |
Imirambo yabanyarwanda yamaze kwicwa na FPR Bazirako bafatanya nabarwanya FPR |
Ntamafranga tukigira yewe nokugaburira abana ntibigishoboka. Abo
baturega ngo bagiye muli FDLR nabavandimwe bahunze Songamana ya FPR
yarimaze kutwicira abavandimwe besnhi. Ubwo ababishoboye basanze FDLR
kuko nibwo buhungiro kugeza ubu dufite. Mubyukuri rero mvuze liste
yabantu Inkotanyi zimaze kudutwara guhera muli March 2014 kugeza uyu
munsi ubwo twabonye imirambo yabamwe mubo FPR yatwaye kubinyamakuru
nkoranyambaga, abarenga ibihumbi 2000 nibo nagereranya ko bashimuswe na
FPR mukarere ka Rubaka, Rwinzovu, Busogo, na Kabyaza. Abavandimwe
duturanye bashoboye kuburirwa irengero guhera muntangiriro zuyu mwaka
amazina yabo ni:
Muminsi ishize umukecuru wacu yararwaye kubera izabukuru. Uyu
nyogokuru nitwebwe twagombaga kumwitaho ariko kubera kuba mubitaro igihe
kirenze umwaka twageze aho turemererwa ariko abaturanye nabavandimwe
bakomeje kudufasha mubujryo bwinshi. Nkuko mubizi hano mu Rwanda iyo uli
umuhutu naho wakwiga kugirango ubone akazi karenze ubwalimu
ntibishoboka kenze nyine uli umututsi. Nubwo abatutsi bose cyane cyane
abacitse kwicumu batakibona privileges bari basanganywe arik banaruta
abahutu. Ubwo aba bantu mubona aha haruguru nibo bateranije amafranga yo
kuriha ibitaro. Mubyukuri umukecuru wacu yaje gutabaruka nuko ubwo
amafranga yo kwamuganga muruhengeri yari amaze kugera muli miliyoni imwe
yamanyarwanda. Abantu batuzi barateranyije ariko ibyo byatumye nabo
basigarana ibibazo byubukene kuburyo amafranga bari basanzwe batanga mu
CHAMA CHA FPR batabishoboye. Ubwo ba Local Defense nabapolisi ba FPR
baraje maze batangira kubata muli yombi abagiye kwisoko nko mu Byangabo
cg se za Mukamira ntibagaruke. Abatembereye mu Ruhengeri ntibagaruke.
Nuko nibwo nkoze iyi liste yabantu bacu bajyanywe na FPR kandi
batarabonerwa irengero. Nyabuneka nimudutabarize kuko dushize. Dore
bilimo kuvugwa ko mwiyo mirambo harimo abashimuswe na FPR bagiye za
Musanze gufata imishahara yabo.
Rwose turashize.
No comments:
Post a Comment